Skip to main content

Kinyarwanda

Ikaze kw’ishuri ryigisha, rikanakorera kumurongo wa interineti Karense No Te Norvege-hamwe n’amasomo y’ikinorsk mu ngeri zose. Amasomo yacu y’ikinorsk agufasha kwitegura neza ikizamini ki kinorsk n’ikizamini cyi Bergen. Kandi ishuri ryacu ryemwe na UDI kandi rifite ubunararibonye n’ubushobozi mu kinorsk. Amasomo yacu yo kumurongo wa Interineti atangwa n’abarimu bafite ubushobozi n’ubunararibonye mu kinorsk nk’ururimi rwabo rwa kavukire, kandi bafite uburambe mu burezi no kwigisha ndetse gutoza ikinorsk muburyo bwose butandukanye.

Ubworoherezwe ku masomo yo kuri Interineti

Amasomo yacu atangirwa kuri intereneti niyo mpamvu byoroshye kuyiga. Wiga igihe ushakiye, naho ushakiye. Amasomo yacu abereye abantu bose, mubihe byose byubuzima, waba uri kurugendo, ukora cyanee,uri murugo cyangwa wiga

Dufite amasomo kurwego A1, A2, B1, B2 na C1. Urashobora rero guhitamo amasomo, waba arubwo ugitangira cyangwa usanzwe ufite urwego rwo hejuru ugashaka kurushaho kugira ubumenyi bwurwo rurimi.Tura gusaba kwiga hagati y’amasaha 2 na 3 kugira ngo uzabashe kubona umusaruro mwiza wigihe uzaba uri kwiga uru rurimi rw’ikinorveje

Aho buriwese murwego arimo, azaba afite uburyo bwose bushoboka  kandi bworoshye  aho yabari hose bwo gukurikirana amasomo yikinorveje mungeri zose.

Dufite kandi amasomo yigisha ikinoruveje gikoreshwa mubuvuzi no mukiburamwaka kubakora mugisate cyubuvuzi. Tukaba dufite namahugurwa yo kuganira kubashaka kwitoza kuvuga ikinoruveje.

Ku bagiye kwiga amasaha 50 kumuco wa Noruveje tuyatanga mundimi zitandukanye, harimo ikinoruveje, Icyarabu n’Icyongereza.

Abarimu beza n’amasomo meza

Ishuri ryacu kuri interineti ryatangiye mu 2015. Karense yakoresheje ubunararibonye bwe kuva mu myaka irenga 15 ari umwarimu wi kinorsk mu gukora amasomo yo mu kinorsk atanga umusaruro mwiza. Ishuri ryo kumurongo wa interineti rifite itsinda  ry’abarimu babishoboye bi kinorsk bafasha ndetse bakayobora abanyeshuri bacu mu myigire yabo. 

Hamwe n’amasomo yo kumurongo wa interineti , ushobora gukoresha imbuga zacu kubuntu, harimo  amashusho ya YouTube ya Karense, podcast, ubutumwa bw’amajwi, konte ya Instagram hamwe na Facebook .

Soma byinshi kubyerekeye imikorere yacu itandukanye hano.

Amasomo hamwe abafasha beza mu imyigishirize

Amasomo yo kumurongo kuri interineti mu kinorsk harimo gusoma, kumva, umukoro wo kwandika, hamwe n’amajwi yafashwe. Imyitozon’umukoro uba watanzwe nabarimu nyuma yo gukorwa n’abanyeshuri irakosorwa kandi igasuzumwa n’abarimu bacu. Hano hari inama z’uburyo bwose bwo kurushaho gukora neza ubutaha. Soma byinshi kuri buri somo kugira ngo urebe ibirimo cyangwa utwoherereze imeri.

Reba amasomo yacu hano.

Kandi harimo isaha imwe yo kugirana ikiganiro n’abarimu hagati mu kwezi mugihe cya masomo. Aya masaha ashobora gukoreshwa mukwitoza kuvuga ikinorsk, aho ushobora gukosora imvugo yawe no kugira ubumenyi bwiza bwo kuvuga ikinorsk, Atari ukwandika gusa no gusoma.

Ushobora kandi gukoresha isaha mu kwiga ikiboneza mvugo udasobanukiwe neza, cyangwa se mu kwitegura neza ibazwa ryakazi, nurugero.

Nyuma yisaha yo kuganira numwarimu, uhabwa inyandiko yikiganiro cyibyo wize, amagambo ugomba kwitoza kuvuga cyangwa se kwandika no guhuza ibikoresho by’ingirakamaro kuri wowe.

Amasomo y’Icyongereza mu ngeri zose

NoTe itanga kandi amasomo yicyongereza mu ngeri zose, kimwe icyongereza gikoreshwa mubucuruzi. 

Dufite amasomo kumurongo wa interineti kuva ku kwezi 1 kugera ku mezi 6, kurugero rwa B1. Niba wifuza urwego rwisumbuyeho nyuma yo kurangiza amasomo, urashobora gusaba umubonano na mwarimu.

Amasomo y’Icyongereza ntabwo akwiriye gusa abashaka kwiga icyongereza gusa, ariko no kuri wowe ukeneye kunoza icyongereza cyawe ku rugero rwa’ibizamini bya TOEFL cyangwa se ikizamini cya IELTS kugira ngo  ubashe kwinjira muri kaminuza mu mahanga. Umwarimu wicyongereza akomoka muri Amerika ariko akaba atuye muri Noruveje.

Hura na Karense

Kumurongo wa YouTube urashobora kwigishwa na Karense ukabona uburyohe bw’amasomo yo kumurongo wa interneti. Reba iyi videwo urebe uko amasomo yacu yo kumurongo wa interneti aba ameze:

Kwiyandikisha

Dutegereje kuzabona abanyeshuri bashya mumasomo yacu. Twifurije ikaze  abantu bose, urwego rwose waba uriho ndetse n’aho wifuza kugera. Intego yacu nuko uzaba umuhanga mukinorsk

Contact

+47 21619098
post@note.no